Umugabo yafunzwe yikoreye umufuko w’ibigori nyuma yo kuwiba ukanga kumuva ku mutwe-Amafoto

Muri Tanzania mu gace ka Nyambwiro mu Karere ka Mlandizi, umugabo yibye ibigori mu gihe ashatse kubitura biranga akomeza kuzenguruka mu giturage ngo arebe ko byaza kugeraho bigakunda umufuka ukamuva ku mutwe ariko biranga kugeza ubwo abaturage bamushengereye ari benshi.

Japhet w’imyaka 23 yibye ibigori agiye kubishyira hasi biranga akomeza kuzenguruka abyikoreye ariko abaturage batangira ku muzenguruka bibaza uko byagenze abandi bashaka kumukubita kuko bari bamaze kumenya ko yabyibye.

Japhet abonye umujinya w’abaturage ukomeje kuzamuka yahisemo kwitanga kuri polisi kugirango abaturage bataza kumwica, polisi nayo imufunga yikoreye umufuko w’ibigori kuko nta bushobozi yari ifite bwo kubimukuraho.

Umuyobozi wa polisi muri aka gace, Jonathan Shana yavuze ko bakiriye amakuru aturutse ku muyobozi wa Nyambwiro avuga ko hari umugabo washungerewe n’abaturage nyuma yo kwiba ibigori bikanga kumuva ku mutwe aribwo natwe twahageze dusanga koko niko bimeze.

Yafunzwe yikoreye ibi bigori mu ma saa moya ariko bigeze mu ma saa sita, uwo bari bibye araza akihagera afungura imashini y’ipatalo y’uyu mugabo avuga amagambo ibigori bibona kumuva ku mutwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *