Muri Serivisi Facebook yatangaga, yongeyemouburyo bwo gushakira abakunzi abayikoresha

Urubuga nkoranyambaga rwa facebook rugiye gutangiza uburyo bwo guhuza abashaka urukundo mu buryo bwo kwereka abayikoresha ko ifite umutekano wizewe ku makuru yabo aho gukomeza kuyifata nk’aho ibacururiza ibyabo.

Muri iki cyumweru nibwo urubuga nkoranyambaga rwa Facebook rwatanagje ko rugiye kwagura serivise rwatangaga, rukongera iyo guteretera kuri murandasi nk’ibyo mwari muzi ku zindi mbuga zabugenewe.

Ibi ibitangaje nyuma y’ibyumweru bitandatu habaye ibyago  byabereye munzu z’ububiko bw’aamakuru yayo  Cambridge analytica.

Iki kigo ngo cyashinjwe kuba cyarivanze mubikorwa byo kwamamaza perezida Donald Trump, aho ngo babashije kwinjira mumakuru y’abakoresha facebook barenga miliyoni umunani (8000000) rwihishwa.

Umuyobozi wa Facebook aherutse kumara iminsi ibiri  ahatwa ibibazo muri Capitol hill abazwa ku nshingano ze kubakorsha uru rubuga.

Kuruyu wa kabiri Zuckerberg yatangarije imbere y’inteko ngaruka mwaka ya Facebook ya munani F8, ubu buryo bushya buzaba bugamije gutereta cyangwa gushaka umukunzi,

Ati “Ndabizi abenshi muri mwe muhise mugira ibibazo bitandukanye byo kumbaza kuri iki gikorwa. Gusa  iyi serivise twayikoranye ubuhanga  mu buryo bwizewe kandi bufite n’ubwirinzi  mu mitekrereze yacu kuva twayitangira.”

Muri iyi serivise ubutumwa buzajya buyitangirwaho hagati y’abaganira yaba imyirondoro y,abarikuganira bidateze kuzajya bigaragara kunshuti zo warusanganywe za facebook. Abaza bakoresha iyi service ntaho bizaba bihuriyen inshiti zo bari basanganywe kuri facebook, ikindi nuko ngo ntaho zizajya zihurira na whatsapp yawe cq messenger, ni ibanga nyine.

Umuhanga akaba n’umushakashatsi Nick Hayes, yavuze ko imirongo ngenderwaho mu gukoresha iyi serivise bizajaya biha ikizere abayikoresha ko barinzwe ntakibazo ku mabanga yabo.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *