Uko Mossad yageze ku nyandiko z’ibanga zahishuye umugambi wa Iran wo gucura intwaro kirimbuzi

Kuri uyu wa Mbere nibwo Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko igihugu cye gifite ‘inyandiko z’ibanga’ zigaragaza neza ko Iran ifite ibikorwa by’intwaro za kirimbuzi.

Izo nyandiko zifite amapaji ibihumbi zabonywe na Israel zishimangira ko Iran yabeshye Isi ko itigeze igerageza ibikorwa byo gucura intwaro za kirimbuzi, ubwo yahamyaga ko gutunganya ubutare bwa Uranium bigamije kubona ingufu, ntaho bihuriye n’ibisasu.

Gusa Netanyahu yavuze ko icyo gihugu cyari gifite na gahunda y’ibanga yo gucura intwaro kugeza mu 2003 mu mushinga wa “Project Amad”. Gutangaza ihagarikwa ry’ibyo bikorwa, byatumye mu 2015 Iran ikurirwaho ibihano by’ubukungu yari yarafatiwe n’ibihugu bitandatu bikomeye birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nyamara Netanyahu yavuze ko nk’uko inyandiko bafite zibigaragaza, Iran yanakomeje kwigwizaho ubumenyi mu bijyanye n’intwaro za kirimbuzi na nyuma y’uko uwo mushinga wahagaritswe. Ngo wari ufite intego yihariye yo gukora ibitwaro bitanu bya rutura, buri kimwe kirimo toni 10 z’igiturika cya TNT (Trinitrotoluene).

Mu ijambo Netanyahu yavugiye muri Minisiteri y’Ingabo i Tel Aviv kuri uyu wa Mbere tariki 30 Mata, ntabwo yasobanuye neza uburyo igitero cyatumye izi nyandiko ziboneka cyakozwemo.

Umwe mu bayobozi bakuru muri Israel yabwiye ikinyamakuru The New York Times ko urwego rw’iperereza rwa Israel, Mossad, muri Gashyantare 2016 aribwo rwatahuye muri Iran inyubako ibikwamo inyandiko z’ibikorwa byo gucura intwaro za kirimbuzi.

Kuva icyo gihe iyo nyubako ihereyeye mu Karere ka Shorabad mu Majyepfo y’Umurwa Mukuru Tehran yakomeje gucungirwa hafi. Mu ijoro rimwe muri Mutarama uyu mwaka nibwo abasirikare badasanzwe bo muri Mossad binjiyemo, baterura inyandiko zingana n’igice cya toni kandi muri iryo joro zirara muri Israel.

Muri Mutarama, umuyobozi wa Mossad, Yossi Cohen ngo ayo makuru yose yayagejeje kuri Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, mu ruzinduko yagiriye i Washington.

Gutinda gushyira hanze aya makuru ngo byatewe n’igihe byafashe mu gusuzuma neza izo nyandiko, inyinshi zikaba zari zanditse mu rurimi rw’Igiperisi.

Netanyahu yagize ati “Aho niho bashyize ishyinguranyandiko ry’ibisasu bya kirimbuzi. Aho ngaho. Abanya-Iran bake bari bazi aho riherereye, bake cyane, hamwe n’Abanyayisiraheli bake.”

“Urebeye hanze yari inyubako isa n’idafite ikibi kiberamo. Yasaga n’ububiko bwashaje. Ariko urimo imbere, yari yuzuyemo amabanga ya Iran, ifungiranyemo inyandiko zitagira uko zingana.”

Yerekanye ifoto y’urushorerane rw’imitamenwa, avuga ko ba maneko ba Israel babashije gutahukana “ibingana n’igice cya toni” birimo paji 55,000 n’izindi nyandiko 55,000 zari kuri CD 183.

Ngo hariho imbonerahamwe, inyandiko, inyigo, amafoto n’amashusho bigaragaza uwo mugambi w’intwaro za kirimbuzi, kandi ngo byaje kwemezwa ko izo nyandiko ari umwimerere.

Perezida Donald Trump utarigeze anyurwa n’amasezerano ubuyobozi bwa Obama bwemeranyije na Iran, byatangajwe ko afite kugeza ku wa 12 Gicurasi ngo abe yafashe umwanzuro wo kwemeza ko agumaho cyangwa akayatesha agaciro.

Trump avuga ko gukurirwaho ibihano byatumye Iran ibona akayabo kagera kuri miliyari 100 z’amadolari yakoresheje mu kongera imbaraga mu gukora intwaro, iterabwoba n’ibitero mu Burasirazuba bwo hagati.

Benjamin Netanyahu ubwo yari kuri Minisitiri w’Ingabo, i Tel Aviv kuri uyu wa 30 Mata

Minisitiri w’Intebe yerekanye ikarita y’ahantu hateruwe izi nyandiko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *