Korea y’Epfo yakuye indangururamajwi zabangamiraga iya ruguru ku mupaka

Korea y’Epfo yakuye indangurura amajwi ku ruzitiro rutandukanya korea zombi, aho hari hashize imyaka iyi korea y’Epfo yifashisha izi ndangururamajwi kugirango yohereze  icengeza matwara (poropaganda) ndetse n’’imiziki nka K-Pop muri  Koreya ya ruguru.

Izi ndangurura majwi zajyaga zikoreshwa mu buryo buhoraho guhera muri Mutarama  2016, zajyaga zikoreshwa nk’igisubizo kurusaku rwaturukaga kw’igeragezwa ry’intwaro za kirimbuzi rya Koreya ya ruguru byumvikaniraga mubirometero amagana n’amagana.

Koreya y’Epfo yiyemeje kuzimya izi ndangururamajwi ndetse ikanazikuraho nyuma yo guhura kw’amateka kuri Korea zombi, ubwo Perezida Moon Jae-in yahuraga amaso kuyandi na perezida wa koreya ya ruguru Kim Jong Un  kunshuro ya mbere nyuma y’imyaka isaga 60 ibi bihugu bidacana uwaka.

Leta ya Seoul iri kugaragaza imbaraga nyinshi muri iki gikorwa cyo kuzimya no gukura kumurongo izi ndangurura majwi kugirango yereke Koreya ya ruguru ko yiteguye gukurikiza amsezerano bagiranye ubwo bahuraga.

Perezida Moon ndetse na Kim ubwo bahuraga bemeranyije ko bagiye guhagarika urugamba rwifashishije urusaku rwari hagati yabo nka kimwe mubintu bitatu basinyiye ubwo bahuraga kuri uyu wagatunu w’icyumweru gishize.

Koreya ya ruguru nayo yarifite nayo ihuriro ry’indangururamajwi ahirengeye aho nayo yazifashishaga mugusakaza imiziki ndetse n’incengezamatwara zo kwishongora kuri Koreya y’epfo bayibwira ko bari muri paradizo kubarusha.

Ubwo aba Baperezida bahuraga kandi barahiriye ko bahagaritse intambara yarimaze imyaka 65 batarindiriye andi masezerano y’amahoro ayariyo yose.

Korea zombi zemeranije gushaka uko havanwaho burundu intwaro z’ubumara bwa nukereyeri.

Impande zombi kadni zemeranyije  kutongera gutambutsa inyandiko zirimo imvugo mbi iyo ariyo yose yatandukanya ibi bihugu. Koreya y’epfo yajyaga igurukiriza  ibipirizo  muri Koreya ya ruguru birimo umuceri n amasazi mu buryo bwo guha abanyamajyaruguru amakuru y’aho isi igeze.

Nyuma yo guhura kw’aba Baperezida ba Korea Zombi, haragaragara icyizere ko hashobora kubaho kwiyunga ku bihugu byombi ndetse n’umuhuro Kim Jon un ateganya kugirana na perezida Trump ukaba ushobora kubyara umusaruro kuva yakemera kurekera gucura no kugerageza intwaro za kirimbuzi ndetse agafunga n’icyigo cyo mu Majyaruguru ibi bisasu byageragerezwagamo.

 

 

One thought on “Korea y’Epfo yakuye indangururamajwi zabangamiraga iya ruguru ku mupaka

  • May 1, 2018 at 6:30 pm
    Permalink

    izi korea ariko sinzi uyu mubano mushyashya ndawucyemanga

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *