Hahishuwe bimwe mu bibazo bizabazwa Trump ku ruhare rw’u Burusiya mu matora

Umujyanama wihariye, Robert Mueller, uri gukora iperereza ku ruhare rw’u Burusiya mu matora ya Perezida yabaye mu 2016 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agiye guhata ibibazo Perezida Trump, kuri aya matora no ku bantu be bagarukwaho cyane yaba mu bucuruzi no mu butegetsi.

Urutonde rw’ibibazo ikinyamakuru The New York Times, cyabonye ruzibanda ku byiciro bine birimo ibibazo ku wahoze ari Umujyanama wa Trump mu by’umutekano, Michael Flynn, uwahoze ayobora FBI, James Comey, intumwa nkuru ya Leta, Jeff Sessions ndetse n’imikoranire iyo ari yo yose n’u Burusiya mu matora.

Abanyamategeko ba Mueller, bakoze urutonde rw’ibibazo hafi 50 bizabazwa Perezida Trump, ku ngingo zitandukanye zerekeranye n’amatora ya 2016 no kuri we muri rusange.

Ibyo bibazo birimo ikigira kiti ‘Ni iki wamenye ku kuvugana kuri telefoni kwa Flynn na Ambasaderi w’u Burusiya, Sergey I.Kislyak, mu mpera za Ukuboza 2016?’

Ku bijyanye n’icyemezo cyo kwirukana Comey, byakozwe ryari, kubera iki, ni nde wabigizemo uruhare? Ni ibihe biganiro wagize ku birebana no guhagarika Umujyanama udasanzwe, ni iki wakoze ubwo byatangazwaga muri Mutarama 2018?

Trump yakunze kuvuga ko kwirukana James Comey ntaho bihuriye no gushaka kuyobya iperereza.

Yagize ati “Comey yari umuntu utazwi n’abantu benshi. Nabanje gutekereza mbere yo gufata icyemezo, kuko cyarebaga aba-Démocrates n’Aba- Républicains bamuvugagaho ibintu biteye ubwoba.”

CNN ivuga ko muri Werurwe hari amakuru yamenye ko itsinda ry’abanyamategeko ba Trump bakoze ibibazo itsinda rya Mueller, rishobora kuzabaza bagendeye ku ngingo amatsinda yombi yaganiriyeho.

 

Mu bibazo Trump azabazwa, harimo n’ibijyanye na Comey wahoze ayobora FBI

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Pin It on Pinterest

Social Media Auto Publish Powered By : XYZScripts.com