Umukaridinali akurikiranyweho gufata abagore ku ngufu

Umwe mu bakaridinali bakomeye witwa George Pell akurikiranywe  n’urukiko rw’iwabo muri Australia,aho akurikiranyweho ibyaha byo gusambanya abagore ku ngufu.

Nyuma y’ubuhamya bwatanzwe n’abagore 30 guhera muri Werurwe umwaka ushize,uyu muyoboke ukomeye wa kiliziya gatolika George Pell w’imyaka 76 yahakanye ibyo aregwa ndetse avuga ko nta kibi yakoze ari abamwanga ndetse bamufitiye ishyari kubera umwanya afite muri kiliziya gatorika byatumye urukiko rutangaza ko kimwe cya kabiri cy’ibyo aregwa gitumye azongera kurwitaba mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka.

Pell arashinjwa gufata ku ngufu abagore

George Pell ni umwe mu bantu bakomeye muri kiliziya gatolika ndetse ni umwe mu bavuga rikijyana mu bakaridinali baba I Vatikani.

Ubwo yerekezaga mu rukiko yari ashagawe n’abantu benshi ndetse yari arinzwe n’abapolisi benshi kuko benshi mu banyamakuru bashakaga kumubaza byinshi kuri ibi birego.

Ibirego karidinari Pell aregwa birimo guhohotera abagore mu mwaka wa 1990 no mu mwaka wa 1970 ubwo yari muri cathedral ya Melbourne ndetse na Victoria.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Pin It on Pinterest

Social Media Auto Publish Powered By : XYZScripts.com