Nyamagabe: Bimenyimana yafatanywe ibiro 10 by’urumogi yabyiziritse mu nda

Polisi yo mu Ntara y’Amajyepfo yafatanye Reverien Bimenyimana ibiro 10 by’urumogi nyuma yo kurwihambira munda arukura I Rusizi yerekeza I Nyamagabe.

Kuri iki cyumweru tariki ya 29 Mata 2018, nibwo Reverien Bimenyimana yiziritse ibiro 10 by’urumogi mu nda atega imodoka Rusizi-Nyamagabe ariko ntibyamuhiriye kuko umwe mu bagenzi yaramubonye abona afite ukwitinya ndetse arebye uko yambaye abona ko byanze bikunze hari icy ashobora kuba atwaye niko guhamagara polisi yo mu Ntara y’Amajyepfo nayo itabarira igihe ihita imuta muri yombi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel kayigi yavuze ko uyu mugabo bamufashe ku bufatanye n’abagenzi nyuma yo kubona umubiri w’uyu mugabo udasanzwe ndetse bakabona asa n’umuntu uri kwikeka.

CIP Kayigi yagize ati, “Umuturage w’I Rusizi aho Bimenyimana yategeye imodoka, yabonye ko hari ikibazo ku mubiri w’uyu mugabo niko guhamagara Polisi maze abapolisi baza ku mufatira ku Kitabi aho imodoka yahagaze, dusanga afite ibiro bigera ku 10 by’urumogi”

CIP Emmanuel kayigi yakomeje avuga ko uyu mugabo bahise bamushikiriza (RIB) ngo hakorwe iperereza ryimbitse.

Yavuze kandi ko hari uburyo bwinshi abakwirakwiza ibiyobyabwenge bari gukoresha muri iyi minsi kugira ngo bajijishe abashinzwe umutekano harimo kwizirika mu nda ibyo biyobyabwenge, kubishyira mu byo kurya, kubiheka nk’abana (ku bagore), kubitwara mu mapine y’imodoka, ibi byose bikaba bimenyekana ku bufatanye n’abaturage.

Ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, igika cyayo cya 2, iteganya ko Umuntu wese winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y‟amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *