Rwamagana :Yishe umugore we amutemaguye ibice by’umubiri abijugunya mu musarane no mu kiyaga

Mu kagari ka Karenge, umurenge wa Karenge mu karere ka Rwamanagana, Intara y’uburasirazuba haravugwa umugabo witwa Ntezimana Damascene w’imyaka 40 y’amavuko yishe urupfu rw’agashinyaguro uwari umugore we, Muhawenimana Beatrice bari bamaranye imyaka 15 barasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse n’imbere y’Imana, aho yamwishe urupfu rw’agashinyaguro aramutemagura anamukata ibice bimwe by’umubiri abijugunya muri wese naho amagufwa ayajugunya mu kiyaga cya Mugesera.

Abaturage barimo n’abavandimwe b’uyu mugabo nibo babonye ibice by’umubiri bimwe bya Nyakwigendera gusa bivugwa ko uyu mugabo gito yishe atemaguye umugore we kuwa Gatandatu tariki 21 Mata 2018, aho yamaze gukora aya mahano agahita ajugunya bimwe mu bice by’umubiri birimo umutwe, n’ibice bimwe na bimwe by’igihimba abijugunya mu musarane amagufwa asigaye ajya kuyajugunya mu kiyaga cya Mugesera arangije ahita atoroka.

Abaturage barimo n’ababyeyi b’uyu mugabo bavuze ko uyu mugabo yari amaze igihe atabanye neza n’umugore we aho yahoraga amutoteza bikomeye ndetse akanazana abagore muri urwo rugo umugore we yashaka kumubaza impamvu akamukubita akamubwira ko azamwica yakwahukanira kwa sebukwe nabo akababwira ko azabica.

Uyu mugabo ngo yahoraga avuga ko umugore we ari igicucu ari ikiburabwenge yanavuze ko uyu mugabo yari asanzwe avuga ko hari n’abandi bo mu muryango we yari yaravuze ko azahitana

Niyigena Marie Francine yagize ati “Bari bamaze igihe bafitanye amakimbirane ashingiye kumibanire mibi kuko umugore yari yagiye umugabo azana undi mugore ibyo byabaye hashize nk’amezi atatu”

Yakomeje agira ati “Ntabwo ari no kuruhande rwacu n’abaturage bose keretse wumvishe ibyo bari kumuvugaho keretse ubashije kwiyumvira kuko uyu muntu si uwo kwinjira muri sosiyete”

Umubyeyi w’uyu mugabo, Mukanzanira Liberata w’imyaka 65 yavuze ko uyu muhungu we witwa Ntezimana Damascene ufite imyaka 40 y’amavuko yiyiciye umugore we gusa ngo ni ibintu yari amaranye iminsi kuko uyu mugore yajyaga yahukanira kuri aba babyeyi b’umugabo (Kwa sebukwe)

Yavuze ko amakimbirane yari afitanye n’umugore we yari ashingiye ku rwango bari bamaranye igihe aho ngo yahukanaga bamucyura akavuga ko azamwica bakareba icyo bizabamarira byanaba ngombwa akica ababyeyi be.

Yagize ati “Na se yabivugaga ko azamwica kuko uwo mukazana wacu yazaga tukamwakira ubwo yakekaga ko tumwanga (umuhungu wabo), Yatubereye igitambo (Nyakwigendera) niko turi kubivuga, ibintu yakoze ni indengakamere turifuza ko atazagaruka mu bantu ngo yongere abe umuntu yabaye nk’inyamanswa”

Uyu mugabo wari waratorotse akimara gukora aya mabi yafashwe ku wa Gatandatu tariki 28 Mata 2018, ahita ashyikirizwa Polisi ya Rwamagana akaba ari naho afungiye kuri ubu naho ibice by’umubiri bya nyakwigendera byahise bishyingurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *